KT Radio

UBYUMVA UTE

News RW ↓ 31 episodios

Mu rwego rwo kurushaho kuba ijwi ry’abaturage, twabazaniye ikiganiro UBYUMVA UTE ngo kibabere umuyoboro wo kunyuzamo ibitekerezo, ibibazo yewe n’ibyifuzo byanyu . Muri iki kiganiro tuvuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu byiciro byose by’ubuzima kandi tukanabahamagarira abo bireba ngo babisobanure byimbitse kugira ngo tubafashe kubona ibisubizo by’ibyo mwibaza hagamijwe kunoza ibikorwa mu iterambere ry’igihugu.

Autor

KT Radio

Categoría

News

Web del podcast

www.spreaker.com

Último episodio

20 de jun. de 2025

¿Dónde escuchar?

Podcasts en la app Replaio Radio Muy pronto

Los podcasts llegarán muy pronto a la app. Instálala ahora y sé el primero en descubrir una forma totalmente nueva de vivir los podcasts

Descárgala en Google Play Instálala gratis Android casi 10 M de descargas · valoración de 4,8 iOS muy pronto

Episodios

UBYUMVA UTE - RWAMREC 10.01.2025

Hakunda kumvikana ihohoterwa mu miryango hirya no hino ndetse ubushakashatsi bwerekana ko umubare munini w'abakora ihohotera ari abagabo. Gusa hari n'indi miryango ibanye neza kd abagize umuryango babigizemo uruhare. Uyu munsi turagaruka ku ruhare rw'umugabo mu kubaka umuryango utekanye.

UBYUMVA UTE- REMA umwuka 10.01.2025

Guhumeka umwuka mwiza ni uburenganzira ntayegayezwa bwa muntu. Ese umwuka duhumeka mu Rwanda wujuje ubuziranenge? Uruhare rwanjye nawe mu kuwubungabunga ni uruhe?

UBYUMVA UTE - Feminism ni iki 10.01.2025

Hashize igihe mu Rwanda hagaragara ukutavuga rumwe ku bijyanye na 'feminism', aho benshi bayifata nk’inkundura igamije kubangamira abagabo ndetse impirimbanyi za feminism zigafatwa nk’izaje guhutaza abagabo. Muri kino kiganiro urasobanukirwa byinshi kuri feminism dore ko hari n’ababyiyitirira batarabisobanukirwa neza, bigateza urunturuntu.

UBYUMVA UTE - Ruswa mu nzego z'ibanze 10.01.2025

Mu Bushakashatsi bwa 2024 kuri Ruswa mu Rwanda (Rwanda Bribery Index - RBI), bukorwa n’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda, bwagaragaje ko mu mafaranga arenga miliyoni 17 yakiriwe agera kuri 56 % ari ayahawe inzego z’ibanze. Muri kino kiganiroAnne Marie n'abatumirwa baragaruka ku haturuka iyo ruswa ivugwa mu nzego z'ibanze.

UBYUMVA UTE - Gutwara abantu mu buryo bunoze (Smart Transport) 10.01.2025

Ushobora kuba wibaza byinshi ku kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali byumwihariko gahunda yatangijwe na RURA yo kwishyura ikiguzi hagendewe ku rugendo umugenzi yakoze aho byaba bigeze nyuma y'igeragezwa riherutse gukorwa n'ibindi bijyanye n'iyo gahunda. Umuyobozi ushinzwe Ubwikorezi muri RURA, Mukangabo Beata, arasobanura byimbitse iyi gahunda n'ibindi birebana no kunoza gutwara aba...

UBYUMVA UTE - Impinduka muri gahunda ya pansiyo 10.01.2025

Mu kiganiro  Ubyumva Ute , murasobanukirwa byinshi ku bijyanye n'impinduka zabaye muri Pansiyo hagamijwe kuzamura amafaranga ahabwa abari muri kiruhuko cy’izabukuru. Umuyobozi Ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango mu Rwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Dr. Regis Hitimana arasobanura byimbitse izi mpinduka ndetse n’Inyungu zitezwemo.

Escucha el podcast UBYUMVA UTE en Replaio

Radio y podcasts en una sola app - gratis y sin registro. Instálala hoy y no te pierdas el estreno

Descárgala en Google Play

Replaio no es editor de podcasts; los nombres de los programas, las portadas y el audio pertenecen a sus autores y se distribuyen a través de canales RSS públicos