Pastor Z

Ijambo ry'Imana

Religion EN ↓ 120 episodes

Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora.-Pastor Z,Boston MA

Author

Pastor Z

Category

Religion

Podcast website

zoe.rw

Latest episode

Sep 22, 2025

Where to listen?

Podcasts in the app Replaio Radio Coming soon

Podcasts are coming to the app soon. Install now and be the first to see a whole new take on podcasts

Get it on Google Play Install for free Android 5M+ downloads · 4.8 rating iOS soon

Episodes

Kwizera Kuzanwa n'Ijambo ry'Imana 13.11.2018

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Abaroma 10:17 Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n'ijambo rya Kristo.

Namenya Gute ko Nakijijwe? 13.11.2018

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri 1 Yohana 5:17 Ibyo ndabibandikiye mwebwe abizeye izina ry'Umwana w'Imana, kugira ngo mumenye yuko mufite ubugingo buhoraho.

Ubutumwa Bwiza bw'Ubuntu bw'Imana 13.11.2018

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Tito 2:11-12 Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none

Kubaho ubuzima Yesu Atanga 13.11.2018

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri: Yohana 1:4 Muri we harimo ubugingo, kandi ubwo bugingo bwari Umucyo w'abantu.

Isezerano Rishya n'Irya Kera (Old Vs. New Testament) 07.11.2018

Isezerano rishya Imana yarishyizeho ari indahiro y'ibyo izakora, idashingiye ku bushobozi bw'abantu. How to differentiate the Old Testament from the New. Abagalatiya 3:17-18 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n'amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije. Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuy...

Ububyutse Nyakuri Ni Ugukura Mu Mwuka (True Revival is Spiritual Growth) 03.11.2018

Ububyutse umuntu akeneye si uguharara Imana igihe runaka, hashira igihe akaba nta nzara yo gushaka Imana agifite. Ububyutse bwo kwifuzwa ni inzara umuntu ahorana yo guhazwa n'Imana, ihora ituma arushaho gukura mu Mwuka. The true revival is consistent and sustainable spiritual growth.

Gukiranuka Kw'Imana - Amahame Shingiro y'Ubukristu 4 (The Righteousness of God) 26.10.2018

Gukiranuka kw'Imana ni impano Imana iguha, gushingiye kuri kamere wakira, uwo uri we muri Kristo, ndetse n'ibyo Imana iri gukorera muri wowe. Naho Gukiranuka kw'abantu ni ibikorwa abantu bita byiza bakora bashaka kwemeza Imana ko ari abantu beza.

Kubabarirwa Ibyaha - Amahame Shingiro y'Ubukristu 3 (Forgiveness of Sins) 25.10.2018

Umwigisha yerekana uko kubabarirwa ibyaha ari uguharirwa umwenda ibiremwa bifitiye umuremyi, bikaba biba rimwe mugiye twizeye.

Ubuntu Butangaje - Amahame Shingiro y'Ubukristu 2 (Amazing Grace) 25.10.2018

Abantu benshi mu nsengero mu Rwanda cg I Burundi banga inyigisho y'Ubuntu butangaje, kuberako uwabigishije yababwiye igice cyangwa se nawe atumvanga iyi nyigisho y'Ubuntu. Hano umwigisha aganira ubuntu bw'Imana nk'imwe mu mahame shingiro y'ubukristu.

Ubutumwa Bwiza - Amahame Shingiro y'Ubukristo 1 (The Gospel) 25.10.2018

Hano Umwigisha asobanura icyo Ubutumwa Bwiza bukora ndetse n'ibikubiye muri ubwo butumwa. Ubutumwa Bwiza ni Ihame ngenzi kuko burimo imbaraga zibyara Ubukristu. Basic Principles of Christianity: The GOSPEL as the power to trigger a rebirth.

Impamvu yo Kuvuga Ku Mahame Shingiro y'Ubukristu - (Reasons For Basic Principles of Christianity) 24.10.2018

Umwanditsi w'igitabo Cy'Abaheburayo avuga ikibazo iri torero risangiye n'insengero zacu muri iki gihe: Arababwira ngo hari byinshi yashakaga kubigisha kuri Yesu ariko nta nzara yo kumenya bafite. Akavuga ngo imyaka abantu bamaze mu nsengero bagakwiye kuba abahanga cyane cg abigisha b'abandi, ariko siko biri ahubwo bwakwiye kongera kwigishwa inyigisho z'ibanze, amabanga shingiro, imyemerere fatizo...

Urukundo - Rwanyu Rwe Kugira Uburyarya (Your love should be sincere) 17.10.2018

Iki ni ikiganiro kurukundo, umwigisha asobanura icyo uburyarya buvuze mu mibanire yacu n'abantu. Your love should be sincere, Romans 12:9

Kwiyambura Idini 2 - Ugahura na Kristo Nyakuri (Rejected by Religion, Loved by Christ) 16.10.2018

Idini cyangwa iyobokamana iyo umuntu abyinjiyemo ntabumenyi, atabanje kubitekerezaho, bihinduka gukurikira ikigare cy'abantu batazi iyo bagana. Naho Ubutumwa Bwiza ni umucyo umurikira abantu ngo bamenye aho bagana n'uko bahagera.

Gusenga Nka Kristo - Ibice Bigize Isengesho Ryuzuye (Parts of an Authentic Prayer) 10.10.2018

Umwigisha akoresha inyigisho Yesu yatanze ku gusenga, yerekana ubuzima bwo gusenga nk'umuco ndetse n'ibigize isengesho ry'umwimerere (Authentic Prayer). Ushaka kureba aho iyi miringo yasomwe iri, reba hano: http://zoe.rw/gusenga/

Kwiyakira 02 - Kugirango Ubashe Kwakira Abandi (Accept yourself so you can accept others) 02.10.2018

Nubwo dutandukanye ndetse buri wese akaba afite amateka ye y'umwihariko ariko twese turi abantu b'igiciro kandi buri wese afite umumaro. Iyi nyigisho ni igice cya Kabiri mu Kiganiro cyo kwiga kwiyakira maze ukabasha kwakira abandi. (Accept yourself so you can accept others)

Kwiyakira 01 - Mwe kwifata Uko Mutari (Thinking of yourself with a sober judgment) 02.10.2018

Agaciro k'umuntu ntikava mu byinshi by'ibyo atunze. Urwego rwose rw'ubuzima ugezeho - ufite agaciro mu maso y'Imana kandi Yesu aragukunda. Kwiyakira bikuzanira amahoro bikaguha imbaraga zo kunyurwa no gushima Imana kuri buri ntambwe uteye.

Kwiyambura Idini 1 - Inzara ya Yesu Nyakuri (Less Religion, More of Christ) 28.09.2018

Iyi nyigisho ivuga ku kwiyambura ububata bw'idini umuntu akiga kugirana ubucuti na Yesu. (Less Religion, More of Christ)

Kwizera - Ni iki, Nakongera Gute? (Faith and how to increase it) 24.09.2018

Iyi nyigisho icukumbura akamaro cyangwa agaciro ko kwizera, icyo kwizera bivuze ndetse n'ukuntu umuntu yongera kwizera mu buzima bwe. http://zoe.rw/kwizera-kubeshaho/

Kwatura Kwiza - Amagambo 4 Yo Kwatura Buri Munsi (Four Words to confess everyday) 19.09.2018

Umwigisha yerekana amagambo ane yo kwatura buri munsi. Ayo magambo arakomeye ariko buri mwizera agomba gutinyuka kuyavuga. Ushatse kubona iyi nyigisho yanditse n'imirongo yasomwe muri Bibiliya, reba kuri iyi link: http://zoe.rw/amagambo-4-yo-kwatura/

Impinduka Yoroshye 04 - Guhindura Abagukikije (Change of Environment) 16.09.2018

Umwigisha hano aganira ku mpinduka iterwa ndetse igakomezwa no guhindura inshuti no kwimuka mu bantu badashyigikira ibyo wizera mu Ijambo ry'Imana (changing your environment). Ukagendana cyangwa ugatura ahantu hashyigikira cyangwa hafasha iterambere ryawe n'umpinduka wifuza mu buzima.

Ibibazo Ku Butumwa Bwiza 02 - Inshingano y'UmuKristo Nyuma Yo Kwizera 14.09.2018

Inshingano y'umwizera ni ukumva Ijambo rya Kristo...Ni Ukwizera Ijambo rya Kristo...Umva iyi nyigisho maze ufatanye natwe gusengera ivugabutumwa mu isi.

Ibibazo Ku Butumwa Bwiza 01 - Ese Umuntu Yagumya Kwikorera Ibyaha Kubera Ubuntu 14.09.2018

Iyo abantu bumvise umuntu yigisha ku buntu bw'Imana (Ubutumwa Bwiza) bahita bibaza ibibazo bitandukanye. Kimwe muribyo ni iki: Mbese tugume kwikorera ibyaha ngo ubuntu busage....Kandi ibyo bibazo bifite ibisubizo. Umwigisha aganira ibyo bibazo atanga n'ibisubizo mu Ijambo ry'Imana.

Impinduka Yoroshye 03 - Guhindurwa No Kumenya Uwo Uri We (Embracing Your Identity) 08.09.2018

Uko wiyita bifite icyo bivuze kubuzima ubayeho...iyi nyigisho igufasha guhindura ibyo wiyaturaho cyangwa ibyo wivugaho ushingiye kucyo Imana ikwita. Embracing your identity in Christ.

Impinduka Yoroshye 02 - Guhindurwa n'Ijambo ry'Imana (Transformed by the Word) 06.09.2018

Ikiganiro ku guhindurwa n’Ijambo ry’Imana Nta kintu Imana ikora mu isi cyangwa mu buzima bw’umuntu idakoresheje ijambo ryayo. Kugirango umuntu ahirwe mu buzima (to succeed in life) agomba kugirana ubusabane cyangwa imibanire ihagije n’Ijambo ry’Imana. Kandi impinduka yose itari kuzanwa n’Imana ntabwo yaramba. http://zoe.rw/akamaro-kijambo-ryimana/

Impinduka Yoroshye 01 - Kuvuka Kwa Kabiri (Transformed by a Rebirth) 05.09.2018

Iyi nyigisho ni iya mbere muri 4 zicukumbura uburyo bworoshye bwo guhinduka, effortless change, nkuko Bibiliya yigisha...

Listen to the Ijambo ry'Imana podcast in Replaio

Radio and podcasts in one app - free, with no sign-up. Install today and do not miss the launch

Get it on Google Play

Replaio is not a podcast publisher; show names, artwork and audio belong to their authors and are distributed through public RSS feeds.