Pastor Z

Ijambo ry'Imana

Religion EN ↓ 120 episodes

Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora.-Pastor Z,Boston MA

Author

Pastor Z

Category

Religion

Podcast website

zoe.rw

Latest episode

Sep 22, 2025

Where to listen?

Podcasts in the app Replaio Radio Coming soon

Podcasts are coming to the app soon. Install now and be the first to see a whole new take on podcasts

Get it on Google Play Install for free Android 5M+ downloads · 4.8 rating iOS soon

Episodes

Icyo Bibiliya Yigisha ku Mafaranga 1 - Gukunda abantu ugakoresha ubutunzi 16.06.2019

Umugani w'igisonga kibi urimo amasomo akomeye y'uburyo bwo gutekereza neza amafaranga n'ubutunzi. Luka 16:1-14 Muri make icyo Bibiliya yigisha ni iki: Kunda abantu ukoreshe amafaranga, wibicurika.

Ijambo ry'Imana mu munota 1 - Kubabarirwa kuva mu Kwizera 16.06.2019

Ibyakozwe n'Intumwa (Acts) 10:43 Abahanuzi bose baramuhamije, bavuga yuko umwizera wese azababarirwa ibyaha ku bw'izina rye.

Agaciro k'Umurimo igice 2 - Amahame Arindwi y'Ubutunzi 08.06.2019

Iki ni igice cya kabiri ku kiganiro ku gaciro k'umurimo, dutinda cyane ku mahame arindwi y'ubutunzi. Twakoresheje ibyo Salomo umwami wa Israel yanditse, ariko ibi bitabo bibiri birimo nabyo ubuhanga ku muntu ushaka kumenya ibirenzeho: - The Richest Man in babylon cyanditswe na George S. Clason -Poking the Box cyanditswe na Seth Godin

Agaciro k'Umurimo Igice 1 - Kumwete mube ab'imbere 28.05.2019

Iki ni igice cya mbere mu kiganiro ku gaciro k'umurimo mu rugendo rwo kwivana mu bukene no kwitezaimbere.

Gutekereza nka Kristo - Imvumvire Njyaheza 22.05.2019

Imyumvira myiza, iganisha aheza, ishingira ku kumenya ko ufite agaciro kandi hari icyo wamarira abandi. Ni ukumenya ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, bigatuma ugabanya kwitekereza cyane ahubwo ugatekereza icyagirira benshi akamaro.

Kristo nk'Umukiza 27.04.2019

Yesu Kristo si ubwihisho gusa, si ubuhungiro gusa...ni Umukiza. Izina ry'Uwiteka ni umunara ukomeye, Umukiranutsi awuhungiramo, agakomera. Imigani 18:10

Kuba Umwana w'Imana, ukabyemera, Ukabigenderamo 17.04.2019

Uburemere bwo kuba Umwana w'Imana: kubimenya, ukabyemera, warangiza ukabigenderamo.

Kwiberaho Ubuzima Butuje - Leading A Quiet Life 13.04.2019

Mu gihe cya Social Media, umuntu yabaho ate ubuzima butuje?

Incuti Nziza - Ibanga ryo gutera imbere neza 23.02.2019

Ufite uburenganzira bwo guhitamo incuti ndetse n'abantu mubana kenshi. Kuko bafite uruhare runini mu byemezo ufata mu buzima.

Umurimo w'Ijambo ry'Imana Mu buzima Bwawe - Gutura Mu Ijambo 20.02.2019

Uburyo butandukanye wakoresha mu rwego rwo kugira umuco wo guhora no gutura mu Ijambo ry'Imana

Umurimo w'Ijambo ry'Imana Mu Buzima Bwawe - Ibintu 4 Ijambo Rikora 11.02.2019

Ibintu bine Ijambo ry'Imana Rikora mu buzima Bwawe

Umurimo w'Ijambo ry'Imana Mu buzima Bwawe - Iravuga Bikaba 08.02.2019

Nta kintu na kimwe Imana ikora mu buzima bwawe idaskoresheje Ijambo ryayo. Ufite irihe?

Gusoma nk'umuco w'Indashyikirwa part 3 - Reading as Culture of Excellence 26.01.2019

Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha. 1 Tim 4:13 Gusoma no kwandika nk'umuco uranga umuntu w'indashyikirwa

Kuba Umunyeshuri w'Indashyikirwa Part 2 - A student of Excellence 26.01.2019

Ubuzima bwa bamwe mu banyeshuri bo mu Ishuri Rikuri Ry'i Babuloni - The life of some of the students at the University of Babylon. Daniel 1:3-4 Nuko umwami ategeka Ashipenazi umutware w'inkone ze, kuzana abana b'abasore bamwe bo mu Bisirayeli bo mu muryango w'umwami, n'ab'imfura bandi batagira inenge, ahubwo b'abanyaburanga, b'abahanga mu by'ubwenge bwose, bajijuka mu byo kumenya, b'ingenzuzi mu b...

Kuba Umuntu w'Indashyikirwa Part 1 - Become a Person of Excellence 26.01.2019

Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi. Imigani 22:29

Ikiganiro ku Gukora Imirimo yo Gukiranuka - A conversation on Acts of Righteousness 24.01.2019

Matayo 3:8, Luka 3:8 - Nuko mwere imbuto zikwiriye abihannye. BYBS - Nuko rero nk'uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye. BIRD

Kwiga Kuyobora Ukiri Muto - Learning to Lead from Early Age 12.12.2018

Iyi ni inyigisho irimo amwe mu magambo Pawulo yakoreshaga yigisha Timeteyo kuyobora neza. These are some of the words Paul used to train Timothy into a good leader. http://zoe.rw/kwiga-kuyobora/

Kwiyunga N'Imana - Reconciling With God 26.11.2018

2 Abakorinto 5:16-21 Yesu Kristo yaguranye n’abamwizera (Divine Exchange). Afata ibyaha byabo, arahanwa (sin & punishment). Bafata gukiranuka kwe, barahembwa (rightesousness & reward). Ibyo nibwo Butumwa Bwiza!

Kubaho Uticira Urubanza - Living Without Condemnation 21.11.2018

Umutima ugucira urubanza ntuva ku Mana, ahubwo ni ibitekerezo bikomoka mu mategeko kandi ntago uwo mutima ugufasha kwihana, ni amajwi y'Umwanzi ukwiriye kwima umyanya. Ahubwo ukita ku Magambo y'Umwuka Wera ahamanya n'Umwuka wawe ko uri umwana w'Imana.

Ntimugasinde Inzoga, Ahubwo Mwuzure Umwuka 17.11.2018

Ijambo ry'Imana mu minota 2 Abefeso 5:18 Kandi ntimugasinde inzoga zirimo ubukubaganyi, ahubwo mwuzure Umwuka.

Ubwenge Bukemura Ibibazo 14.11.2018

Ijambo ry'Imana mu minota ibiri Umubwiriza 7:12 Kuko ubwenge ari ubwugamo nk'uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw'ubufite.

Kuba Mu Ijambo 13.11.2018

Ijambo ry'Imana mu minota 2 Yesaya 55:10-11 “Nk'uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n'ingundu, bugaha umubibyi imbuto n'ushaka kurya bukamuha umutsima, 11ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

Kuba Umuhanga Mu Byiza 13.11.2018

Ijambo ry'Imana mu minota 2 1 Abakorinto 14:20 Bene Data, ntimube abana bato ku bwenge, ahubwo mube abana b'impinja ku bibi, ariko ku bwenge mube bakuru.

Kwitoza Kubaha Imana 13.11.2018

Ijambo ry'Imana mu minota 2: 1 Timoteyo 4:8 kuko kwitoza k'umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry'ubugingo bwa none n'ubuzaza na bwo.

Ubwenge Imana Itanga 13.11.2018

Ijambo ry'Imana wakumva mu minota ibiri Imigani 4: 3Nabereye data umwana, Kandi ndi ikinege gikundwa na mama cyane. 4Yaranyigishaga akambwira ati “Ukomeze amagambo yanjye mu mutima wawe, Witondere amategeko yanjye, Ubone kubaho. 5Shaka ubwenge shaka n'ubuhanga, Ntubwibagirwe, ntuteshuke amagambo ava mu kanwa kanjye. 6Ntubureke buzakurinda, Ubukunde buzagukiza. 7Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi, Nu...

Listen to the Ijambo ry'Imana podcast in Replaio

Radio and podcasts in one app - free, with no sign-up. Install today and do not miss the launch

Get it on Google Play

Replaio is not a podcast publisher; show names, artwork and audio belong to their authors and are distributed through public RSS feeds.