KT Radio
UBYUMVA UTE
Mu rwego rwo kurushaho kuba ijwi ry’abaturage, twabazaniye ikiganiro UBYUMVA UTE ngo kibabere umuyoboro wo kunyuzamo ibitekerezo, ibibazo yewe n’ibyifuzo byanyu . Muri iki kiganiro tuvuga ku nsanganyamatsiko zitandukanye mu byiciro byose by’ubuzima kandi tukanabahamagarira abo bireba ngo babisobanure byimbitse kugira ngo tubafashe kubona ibisubizo by’ibyo mwibaza hagamijwe kunoza ibikorwa mu iterambere ry’igihugu.
Where to listen?
Podcasts in the app Replaio Radio Coming soonPodcasts are coming to the app soon. Install now and be the first to see a whole new take on podcasts
Episodes
UBYUMVA UTE - Abangavu baterwa inda bazabazwa nde? 18.02.2025 1:07:07
Imibare iherutse gutangazwa yerekana ko abangavu 22454 batewe inda mu mwaka wa 2024. Uyu mubare uza wiyongera ku yindi yatangajwe mu myaka yashze nayo yerekanaga ko hari abangavu benshi baterwa inda. Mu kiganiro UBYUMVA UTE turareba inkomoko ya kino kibazo ndetse n'igishobora kuba umuti wacyo.
UBYUMVA UTE - Akarere ka Rubavu 13.02.2025 58:08
Muri kino kiganiro turavuga ku ku buzima bw'Akarere ka Rubavu muri rusange, ndetse n'ubuhahirane bwako n'Umujyi wa Goma by'umwihariko harimo urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa.
UBYUMVA UTE - Imikorere ya BDF 13.02.2025 55:56
Muri kino kiganiro “Ubyumva Ute”, Vincent Munyeshyaka uyobora ikigega BDF gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse, arasobanura byinshi ku mikorere y’icyo kigega.
UBYUMVA UTE - Kongera imisoro 13.02.2025 54:59
MINECOFIN na RRA baradufasha gusobanukirwa ibirebana n'imisoro iherutse kongerwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe.
UBYUMVA UTE - Umutekano w'u Rwanda n'umubano warwo n'ibindi bihugu 06.02.2025 55:29
Muri kino kiganiro turi kumwe na Alain Mukurarinda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y'u Rwand, turagaruka ku mutekano w'u Rwanda n'umubano warwo n'ibindi bihugu.
UBYUMVA UTE - Guturana n'ikirombe ni umugisha cyangwa se umwaku? 05.02.2025 1:00:47
Muri kino kiganiro turavuga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara y’amajyepfo. Ni Izihe nyungu ubucukuzi buzanira abaturage bari aho bukorerwa? Abangirizwa n'ibikorwa by'ubucukuzi bafashwa mu buhe buryo? Turi kumwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi.
UBYUMVA UTE - Ibizamini mu burezi birakoperwa? 30.01.2025 58:25
UBYUMVA UTE - Hamaze iminsi humvikana abantu binubira ko ibizamini byo kwinjira mu burezi bikoperwa. Hari kandi abakora ikizami cy'Icyongereza na bo bavuga ko babazwa hatitawe k'uko bigishijwe. Ese koko ibizamini birakoperwa? Abayobora amashuli bo bajyaho bate? Ibyo hamwe n'ibindi turabigarukaho aho turi kumwe n'Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere ry’abarimu muri REB, Dr Leon Mugenzi.
UBYUMVA UTE - BYIFASHE BITE I RUBAVU? - IKIGANIRO NA ALAIN MUKURARINDA 28.01.2025 58:37
Muri kino kiganiro turagaruka ku butumwa Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yageneye Abanyarwanda muri rusange n'abatuye i Rubavu by'umwihariko.
UBYUMVA UTE - Intambara yo muri DRC n'umutekano i Rubavu - 27/01/2025 28.01.2025 58:56
Ibishya ku ntambara yo muri Congo ndetse n'umutekano ku ruhande rw'u Rwanda. Uko byari byifashe ku itariki 27 Mutarama 2025
UBYUMVA UTE - Imyitwarire y'urubyiruko 24.01.2025 1:05:29
Muri iyi minsi harimo kuvugwa cyane imyitwarire bamwe bemeza ko idahwitse mu rubyiruko. Hari amashusho y'urukozasoni, ubusinzi n'ibindi. Ese iyi myitwarire, ituruka he? Igira izihe ngaruka ku rubyiruko n'umuryango nyarwanda muri rusange? Hakorwa iki kugira ngo urubyiruko rugire imyitwarire iboneye?
UBYUMVA UTE - Ubutegetsi bwa Perezida Trump buzagira izihe ngaruka ku isi? 23.01.2025 58:04
Ubutegetsi bwa Perezida Trump buzagira izihe ngaruka ku isi, Afurika n'u Rwanda?
UBYUMVA UTE - Ubukire buraharanirwa cyangwa ni umugisha? 21.01.2025 59:27
Munyakazi Sadate, urubyiruko, n'impuguke mu bukungu baragaruka ku cyo bisaba kugira ngo umuntu abe umukire. Ese umukire ni umuntu umeze ute? Birashoboka ko umuntu ukiri muto yaba umukire? Umuntu nka Sadate yanyuze mu zihe nzira kugira ngo agere ku bukire afite?
UBYUMVA UTE - Imikorere y'amakoperative 16.01.2025 58:44
Muri kino kiganiro turagaruka ku mikorere y'amakoperative. Ese nyuma yo gushyiraho itegeko rishya rigenga amakoperative ni izihe mpinduka zitezwe mu mikorere yayo? Ese abiba amakoperative, abayahombya ndetse n'abica gahunda zayo bo bakurikiranwa bate?
UBYUMVA UTE - Gusimbuza moto za lisansi, izikoresha amashanyarazi 16.01.2025 56:59
Muri kino kiganiro turagaruka kuri gahunda yo gusimbuza moto za lisansi iz’amashanyarazi. Ese ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda rigeze he? Izakorwa ite? Abo bireba cyane cyane abamotari bariteguye?
Ubyumva Ute - Kunoza imiturire mu mugi wa Kigali 14.01.2025 1:03:18
Iyo bavuze kunoza imiturire baba bavuze iki? Ni ibiki bikorwa ngo imiturire mu mujyi ibe inoze? 3. Muvuga iki ku binubira ko ibyangombwa byo kubaka bitinda cg se kubibona bikagorana bigatuma abantu bahitamo iy'ubusamo? 4. Ibijyanye na sewage system bigeze he? 5. Inyubako zikikije stade na Arena,...
UBYUMVA UTE - Gufasha abaturage kwivana mu bukene (Graduation) 10.01.2025 1:00:02
Gahunda yo kuvana abantu mu bukene ni gahunda ki? Kuki yagiyeho? Igamije iki? Ese abamaze kuva mu bukene bangana bate?
UBYUMVA UTE - Ibyaha byakozwe cyane muri 2024 10.01.2025 1:00:06
Muri kino kiganiro RIB iratanga imibare y'uburyo ibyaha byagiye bikorwa mu mwaka wa 2024.
UBYUMVA UTE - Ubumwe bw'abanyarwanda 10.01.2025 59:04
Ubumwe bw'abanyarwanda n'imibereho y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
UBYUMVA UTE - Ibijyanye n'ubutaka 10.01.2025 1:03:05
Kino kiganiro kiragaruka ku bibazo biri mu butaka n'uko bikemurwa.
UBYUMVA UTE - IMIKORERE YA "EJO HEZA" 10.01.2025 59:48
Ese usobanukiwe imikorere ya Ejo Heza? irakunyura cyangwa hari ibikenewe kuvugururwa? tuganire mu kiganiro cyateguwe na Anne Marie NIWEMWIZA
UBYUMVA UTE - Ireme ry'uburezi muri kaminuza 10.01.2025 1:03:10
Ese iyo abarangije kaminuza bageze ku isoko ry'umurimo babasha guhatana? Mubona abakoresha borohereza abarangije amasomo guhatana cyangwa haracyarimo imbogamizi? Ese ubundi abarangije bafite ibikenewe ku isoko bahatanaho?
Similar podcasts
Replaio is not a podcast publisher; show names, artwork and audio belong to their authors and are distributed through public RSS feeds.