Jean Claude SABATO

MUZAMENYA UKURI

Religion RW ↓ 210 episodes

Ni mwitegure, nimwitegure!"Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. (Ibyahishuwe 22:12)

Be sure to visit the podcast's website and support the creator: podcasters.spotify.com

Author

Jean Claude SABATO

Category

Religion

Podcast website

podcasters.spotify.com

Latest episode

Apr 10, 2024

Where to listen?

Podcasts in the app Replaio Radio Coming soon

Podcasts are coming to the app soon. Install now and be the first to see a whole new take on podcasts

Get it on Google Play Install for free Android almost 10M downloads · 4.8 rating iOS soon

Episodes

Sobanukirwa n' isekurume y'ihene n' iy' intama bivugwa muri Daniel 8 22.06.2021

DANIE 8 Mu mwaka wa gatatu Umwami Belushazari ari ku ngoma, jyewe Daniyeli neretswe ibikurikira ibyo neretswe ubwa mbere. 2 Nkerekwa ibyo nagize ngo ndi ibwami i Shushani mu gihugu cya Elamu, ariko ubwo nabyerekwaga nari ku ruzi Ulayi, 3 nubuye amaso mbona impfizi y'intama ifite amahembe abiri, ihagaze ku ruzi. Ayo mahembe uko ari abiri yari maremare ariko rimwe ryasumbaga irindi, irirerire ni ryo...

AZATURUHURA by voice of hope choir 28.05.2021

Nubwo turi mu bibazo ariko azaturuhura

Abasirikare b' Abaroma 04.05.2021

Burya uruhande rwose umuntu yaba arimo ashobora gukiranukira Imana kandi bigashoboka.

Agahembe gato kavugwa muri Daniel 7 02.05.2021

Daniel 7:8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irindi hembe ritoya. Imbere yaryo hakurwa amahembe atatu mu yari asanzwe, kandi kuri iryo hembe mbonaho amaso asa n'ay'umuntu, n'akanwa kavuga ibikomeye. Daniyeli abona Umukuru nyir'ibihe byose 11 "Uwo mwanya ndangarira ijwi rya rya hembe ryavugaga amagambo akomeye. Nkomeza kwitegereza aho ya nyamaswa yiciwe, umubiri wayo ukarimburwa igatabwa...

Daniel 7 Inyamaswa ya 4 n' agahembe gato 22.04.2021

Daniel 7: 7 "Hanyuma y'ibyo nitegereje mu byo neretswe nijoro, mbona inyamaswa ya kane iteye ubwoba y'inyamaboko n'imbaraga byinshi cyane. Yari ifite imikaka minini y'ibyuma, iconshomera ibintu irabimenagura, ibisigaye ibisiribangisha amajanja yayo. Ariko yari ifite itandukaniro n'izindi nyamaswa zose zayibanjirije, kandi yari ifite amahembe cumi. 8 Nitegereje ayo mahembe mbona muri yo hameze irin...

Daniel 7: the first three Beast (Inyamaswa 3 zambere zivugwa muri Daniel 18.04.2021

1 Mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Belushazari umwami w'i Babuloni, Daniyeli yarose inzozi maze abona ibyo yeretswe ari ku buriri bwe. Aherako yandika ibyo yarose, arobanuramo ingingo zabyo zikomeye. 2 Nuko Daniyeli aravuga ati"Mu byo neretswe nijoro, nagiye kubona mbona imiyaga ine yo mu ijuru ihubukira ku nyanja nini. 3 Muri iyo nyanja havamo inyamaswa nini enye, zidasangiye ubwoko. 4 Iya mbere...

Kurokokera mu rwobo rw intare zishonje! 13.04.2021

DANIE 6: Ubwo bwami buhabwa Dariyo w'Umumedi, yari amaze nk'imyaka mirongo itandatu n'ibiri avutse. Daniyeli mu rwobo rw'intare 2 Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b'intebe bakwire igihugu cyose. 3 Kandi abaha n'abatware bakuru batatu, umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b'intebe bajye babashyikiriza iby'umwami, ngo umwami...

Daniel 5: Umwami Berushazari asugura Imana Yehova, ahebwa gupfa akurwa ku butegetsi kuri uwo mwanya 25.03.2021

Ubwibone no gusuzugura Imana ni ikintu gikomeye cyane cyatumye Berushazari akurwa ku butegetsi bwe kandi bwari bukomeye. Nkurarikiye gusoma iki gice cya 5 cya Daniel kugira ngo urusheho kubyumva neza.

Daniel 4 : Umwami ahinduka nk' inyamaswa akajyanwa mu ishyamba kurisha nk' inka imyaka 7 yose 19.03.2021

Hari igihe dutwarwa n' ibyo twagezeho rimwe na rimwe tukagira ubwibone twibwira ko byose tubikesha ubuhanga n' imbaraga byacu, nyamara ibyabye ku mwami Nebukadinezari ni umuburo ukomeye kuri twe. Ubwibone bwe byamuviriyemo kujya kurisha nk' inka mu ishyamba imyaka irindwi yose.

Daniel 3: Amahitamo 2 kubararira igishushanyo cyangwa ugatabwa mu muriro 17.03.2021

Komera ku Mana nawe izagukomeraho

Daniel 3: Ukwizera kwageragerejwe mu itanura ry' umuriro 14.03.2021

Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo mu izahabu asaba abntu bose kukiramya kandi igihano ni uko hari hateguwe itanura ry' umuriro ryari kujugunywamo abatari bwubararire icyo gishushanyo. Mbese iyo uza kuba ari wowe uhari wari kubyitwaramo ute??

Imbaraga n' Ubwiza bw' Imana yo isobanura ibihishwe byari byayobeye Nebukadinezari 12.03.2021

Uru ni uruhererekane rw' ibyigisho bya Daniel. Niba wifuza gukomeza gusobanukirwa n' ibi byigisho komeza gukurikira buri kigisho gisohoka, ube hafi ku buryo ntakizagucika

KWIZERA KWAGERAGEJWE: KUVA I YERUSALEMU WEREKERA I BABULONI 10.03.2021

Sobanukirwa n' igitabo cy' umuhanuzi Daniel

Bive mu kubisoma ahubwo tunabyumve 07.03.2021

Sobanukirwa n' igitabo cy' umuhanuzi Daniel

ABAKUZE BATI "AB' UBU WE NTIBUMVA" NABO BATI : NAMWE NTIMUTWUMVA 28.02.2021

Iki ni ikibazo gikomereye ababyeyi hamwe n' abana muri rusange. Benshi bitana bamwana. None ninde uri mu kuri ? Ese biafra he ?? None se hakorwa iki ngo ab' ubu bumve kandi n' abakuze nabo batege urubyiruko amatwi ngo barwumve?? Umva iki kigisho kirarushaho kugufasha.

URUKUNDO RW' IMANA NTAGERERANYWA NATWE DUKUNDANE 19.02.2021

Benedata muzirikane ko Imana ibakunda, kandi mwibuke ko natwe idusaba gukunda. Thank you for listening 🙏

UKWIRIYE GUCA AKENGE 14.02.2021

"Ubwoko bwanjye burimbuwe buzize kutagira ubwenge. Ubwo uretse ubwenge, nanjye nzakureka we kumbera umutambyi. Ubwo wibagiwe amategeko y' Imana yawe, nanjye nzibagirwa abana bawe." Hoseya 4:6

INDWARA YA NZA 12.02.2021

Abantu benshi bakomeje kwibera ba Nzihana/Nyiranzihana ejo. Mu gihe Imana ivuga iti uyu munsi bo baravuga bati ejo nibwo tuzihana. Kwibagirwa rero nicyo gikurikiraho ubundi kikatuzanira akaga ko kurimbuka no kuzimiza ubugingo

UMUSHUMI WONONEKAYE 11.02.2021

Yeremiya 13 niho iki kigisho gishingiye

BIBILIYA YERA Murugamba rwo kwanga no gutwikwa n' abamwe n' abamwe 07.02.2021

Ntagitabo na kimwe kigeze gukundwa, kwangwa, kigahabwa icyubahiro kandi kigacirwaho iteka nka Bibiliya. Abantu barishwe kubera Bibiliya, abandi barishe kubera Yo. BIBILIYA YERA yateye abantu gukora ibikorwa bikomeye kandi byiza cyane ariko nanone yaratutswe kubw' ibikorwa bibi byabo (abo BIBILIYA yashoboje gukora ibikorwa byiza)

Ibiri kubera ku isi ni agahomamunwa pe: Abantu bageze aho gushyingiranwa n' inyamaswa koko ! 06.02.2021

Birababaje kubona ikiremwamuntu n'amarangamutima ye biri guhinduka cyane, ku buryo abantu bageze aho batakishimira kubonana n' abantu bagenzi babo, ahubwo bari gushimishwa no gushyingiranwa n' inyamaswa cyangwa amatungo ??? Abalewi bati " uryamana no itungo ryose avumwe" abantu bose bati "AMEN" Gushaka kwa kabiri 27:21

Icyaha gitera Imana gufata umwanzuro wo kurukwa kw' igihugu iyo hagaragayemo UBUTINGANYI 05.02.2021

22 Ntugatinge abagabo, ni ikizira. 23 Ntukaryamane n'itungo ryose cyangwa n'inyamaswa yose ngo ucyiyandurishe, kandi he kugira umugore cyangwa umukobwa uhagarara imbere y'itungo ngo aryamane na ryo, ibyo ni ukuvanga ibidahuye. 24 "Ntimukagire icyo muri ibyo byose mwiyandurisha, kuko ibyo byose byanduje amahanga nzirukana akabahunga, 25 igihugu cyayo kikaba cyanduye. Ni cyo gituma ngihora gukiranir...

Udutsiko, ubusambo, ahasuzuguro, imvugo z' ab' isi: Ibitero Satani yagabye ku babyiruka 03.02.2021

Mbese niryari uzaba ukuze bihagije?? Mbese ujya uzirikana imitego ikomeye Satani yarushijeho gutegeramo ababyiruka??? Agasuzuguro, udutsiko, ubusambo n' imvugo z' ab' isi. Mureke dusabire ababyiruka kuko nibapfa none ejo tuzabura abahagararira ukuri. Basore ni mube maso murwanye Satani kandi nawe azabahunga.

AHO WAHEREYE WIMYOZA BYAKUMARIYE IKI ? 01.02.2021

Ni kenshi wakunze kumva ijambo ry'Imana rivage maze ukimyoza, ariko se nyuma yo kwimyoza byakumaruye iki ?Imibereho yawe mibi irangwa n' ubunyacyaha yigeze ihinduka byibuze, niwakomeje kwimyoza none n' ubu ukaba ugiheze mu kwimyoza, fata ingamba uhindure uve mu kwimyoza gusa ahubwo bikurikirwe n' ibikorwa byo guhinduka.

Ohola uvugwa muri Ezekiel: Ikitegererezo ku babaswe n' ubusambanyi 31.01.2021

Ba maso udacumura, ibyaha bigota bihora bikwegera cyanengo utajya mu ijuru. Ngimbi namwe basore murabe maso dore mugeze aharyoheye Satani kubashuka, kandi mwitonere imyanzuro mufata none kuko ishobora kubagiraho ingaruka z' iteka ryose.

Listen to the MUZAMENYA UKURI podcast in Replaio

Radio and podcasts in one app - free, with no sign-up. Install today and do not miss the launch

Get it on Google Play

Replaio is not a podcast publisher; show names, artwork and audio belong to their authors and are distributed through public RSS feeds.