Pastor Z

Ijambo ry'Imana

Ubuzima bwuzuye (Abundant Life) Yesu avuga yaje guha abamwizera ni ubuhe? Umuntu yabwakira, akabugenderamo gute? Nibyo nkunze kuganira muri Podcasts nkora.-Pastor Z,Boston MA

Auteur

Pastor Z

Catégorie

Religion

Site du podcast

zoe.rw

Dernier épisode

22 sept. 2025

Où écouter ?

Les podcasts dans l'appli Replaio Radio Bientôt disponible

Les podcasts arrivent très bientôt dans l'appli. Installe-la dès maintenant et découvre en avant-première une toute nouvelle façon de vivre les podcasts

Télécharger sur Google Play Installe-la gratuitement Android 5 M+ de téléchargements · note de 4,8 iOS bientôt

Épisodes

Kwera Imbuto 11.11.2019

Kwera imbuto si ukwishakamo ibikorwa byiza wereka Imana n'abantu. Ahubwo ni ukwemerera Ijambo ry'Imana rikakugira uko Imana ishaka ko ubaho.

Agakiza ni Ukwakira Ubuzima 06.11.2019

Gukizwa ntabwo ari ukuba indakemwa mu mico no myifatire cg kwishushanya nk'umuntu udakosa. Agakiza ni ukwakira ubugingo, ubuzima bw'ubumana Yesu Kristo yazaniye abamwizera. Yohana 10:10

Kwezwa n'Ijambo ry'Imana 31.10.2019

Kwezwa (sanctification) ni umurimo Ijambo ry'Imana rikora muri wowe, aho ugenda uhinduka umera nka Yesu.

Humura, Imana Izagutabara! 30.10.2019

Umuntu ashobora gukesha ijoro arira, kubera ikibazo kimukomereye, ariko mu gitondo Imana ikazana ubutabazi, nawe akagira amashimwe!

Gutekereza ku Ijambo ry'Imana 23.10.2019

Bibiliya yigishako gutekereza ku Ijambo ry'Imana (meditation) ari ryo banga ryo gutera imbere cyangwa guhirwa mu buzima. Egera Ijambo ry'Imana ngo rikugeza aho utakwigeza.

Ijambo ry'Imana Riturinda Ibyaha 22.10.2019

Ijambo ry'Imana ufite mu mutima wawe rifite ubushobozi bwo kukurinda ibyaha. Uko uritunga, urisoma, uryiga, uritekerezaho, niko ugenda utsinda ibibi.

Menya Kristo Ukuraho Ibyaha by'Abantu 16.10.2019

Nta mpamvu yo kubaho umutima ukurega ikibi, Yesu Kristo, Umwana w’Imana, akuraho ibyaha by’abari mu isi. Mwiyambaze!

Imana Iragukunda! 15.10.2019

Urukundo Imana igukunda rusumba urwo umubyeyi akunda umwana, ni urukundo rw’indengakamere. Imana iragukunda!

Witinya, Ni Ko Imana Ivuga! 14.10.2019

Abenshi bahamya ko ijambo “Witinya” irgaruka muri Bibiliya inshuro 365, bivuga ko Imana tanga ihumure buri munsi. Ubwoba ni ikinyoma Satani akoresha ngo atubuze kwakira ibyo Imana yatugeneye. Gutinyuka ni ukunesha!

Urukundo Ruzira Uburyarya 13.10.2019

Urukundo nyakuri ni ugutanga ntakindi ugamije. Ni ibikorwa ukora bivuye ku mutima, kuko ariyo kamere yawe. Si ukwigana, cg kwereka abandi, cg kwemeza Imana ko ufite urukundo.

Kwihana Nyakuri 09.10.2019

Kwihana Nyakuri by Pastor Z

Uburyo Bwiza Bwo Kwirinda 08.10.2019

Uburyo bwiza bwo kwirinda ni uguhitamo ibyo wumva, cyane wita ku bikugirira umumaro nkuko Ijambo ry'Imana ryigisha.

Umurimo Unoze 08.10.2019

Kuba indashyiirwa ni umuco w’ubumana tugomba kwigana, kugira ngo umurimo wose umuntu akoze awunoze.

Kwita Kubyumwuka 08.10.2019

Umuntu w'umunyamwuka yita kubyo Umwuka aha agaciro, akirinda kurangarira mu bintu isi ihugiyemo.

Kugira Umutima Umenetse 28.09.2019

Bibiliya yigisha ko nubwo abantu bareba inyuma, kubigaragara, Imana ireba mu mutima. Ariko se mu mutima wo, Imana iba irebamo iki?

Imana ni Nziza - Imbabazi zayo Zihoraho Iteka 31.08.2019

Imana itanga Imbabazi no mu gihe abantu dushaka ko itazitanga. Imbabazi zayo zikomoka mu rukundo rwinshi ruba hagati y'umuremyi n'ikiremwa. Impamvu bitugora kuzumva nuko ntakintu twaremye ngo tubashe gusingira iyo sano. Urwo rukundo rurenze kure uruba hagati y'umubyeyi n'umwana we.

Imana ni Nziza - Itanga Ihumure 17.08.2019

Hari uwavuze ko muri Bibiliya amagambo "ntutinye" agarukamo inshuro 365. Bivuzeko buri munsi Imana ikubwira ngo ntutinye. Imana izi ubuzima bwacu ndetse ko hari igihe umuntu aba akeneye kubwira gutinyuka. Imana yacu ni nziza kuko itanga ihumure!

Imana ni Nziza - Ihindura Amateka 03.08.2019

Imana ikura amashimwe n'ubuhamya mu bibazo n'agahinda kose ducamo, iyo tuyemereye. Ibikubaho byose iyo ubizanye imbere y'Imana ibikuramo ikintu cyakugira wowe n'abandi akamaro.

Imana Ni Nziza - Ifite imigambi myiza kuri twe 01.08.2019

Imana ikunda abantu ikabatekerereza, ikagenda ikuraho imbogamizi ziyibuza guha abantu umugisha. Kuko kuva kera, mu irema, yifuzaga kubana n'abantu ikabaha kubuzima bwayo.

Isabato Nyakuri - Gahunda y'Imana Kuva Kera 27.07.2019

Isabato ni ikiruhuko Imana yageneye abizera. Icyo kiruhuko ni amahoro yo mu mutima, ni ukuryama ugasinzira utikanga ikibi, ni ukunyurwa ukishima, ni ukubaho nta mutima ugucira urubanza, ni ukwakirana yombi ibyo Imana iguha. Ndisegura kuko navuze ko Pawulo ari we wanditse iki gitabo cy'Abaheburayo, ariko kugeza ubu ntabwo abanyeshuri ba Bibiliya bari bemeza uwanditse uru rwandiko. Abenshi bemeza ko...

Umuntu w'Umunyamahoro 19.07.2019

Muri iki gihe amahoro arahenze...Gutuza ukishimira ubuzima, kunyurwa nuwo uriwe n'ibyo ufite, kwishima ukanezerwa, kuruhuka mu mutwe, kubaho utekanye...bigenda bigabanuka. Nyamara Imana isezeranya abizera amahoro, naho isi yaba ari imiraba gusa.

Amahitamo Meza - Icyemezo cyo Kwirinda 09.07.2019

Kwirinda bitangirira mu guhitamo ibyo wumva. Ugahitamo ibikugirira akamaro, ibindi bisigaye ukabyihorera. Ibyo wumva bihinduka ibitekerezo, bikaba ibikorwa, bigahinduka umuco, bikaba kamere yawe. Ushaka impinduka nziza ahindura ibyo yumva maze ubuzima bwe bwose bugahinduka. Ntago umuntu yirinda icyamaze kumugeraho, ahubwo wirinda ibizaza.

Kugira Umutima Wigishwa 06.07.2019

Guca bugufi ukemera kwigishwa ni rimwe mu mabanga akomeye yo kugera ku bikomeye. Umutima w'umwigishwa ni icyemezo umuntu afata kugiti cye, iyo amaze gusobanukirwa ko ibyo atazi bimubuza kubaho ubuzima bwuzuye.

Kuba Muri Kristo 04.07.2019

Kera abantu baravugaga ngo Yesu ni byose kumuntu umufite, nkumva sinumva neza icyo bashatse kuvuga. Ni byose kuko ahinduka ikintu cyose ukeneye, iyo umwizera, ukiga kugendana nawe.

Icyo Bibiliya Yigisha Ku Mafaranga 2 - Ibanga ry'iterambere 22.06.2019

Iki kiganiro kivuga ibanga ry'iterambere, hifashishijwe amateka y'abantu n'ibikorwa byabatezaga imbere.

Écoute le podcast Ijambo ry'Imana sur Replaio

La radio et les podcasts dans une seule appli - gratuite, sans inscription. Installe-la dès aujourd'hui et ne rate pas le lancement

Télécharger sur Google Play

Replaio n'est pas éditeur de podcasts ; les noms des émissions, les visuels et l'audio appartiennent à leurs auteurs et sont diffusés via des flux RSS publics